Nelson Madiba Mandela (6) :

13. Ishyaka ANC ryaje kwitwa umutwe w'iterabwoba n'ubutegetsi bwa bagashakabuhake, ndetse byemerwa gutyo n'ibihugu bikomeye na Amerika n'Ubwongereza. Ejo bundi muri 2008 ni bwo Amerika yakuye Mandela na bamwe mu barwanashyaka ba ANC ku rutonde rw'ibyihebe (abaterabwoba).

14. Mu kumuhesha agaciro Umuryango b'abibumbye (United Nations) wagize itariki ye y'amavuko 18 Nyakanga umunsi mpuzamahanga witirirwa Mandela (Nelson Mandela International Day). Ni ubwambere mu mateka y'isi umuntu ku giti cye yagize umunsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga.

15. Mandela yabonye amagana n'amagana y'ibihembo. Bimwe muri ibyo Mandela yari umuturage w'icyubahiro mu gihugu cya Canada, akaba umunyamuryango w'ikirenga mu ishyaka ry'abakozi mu Bwongereza (British Labour Party), ndetse yari umunyamuryango w'ikirenga mu ikipe ya Manchester United. Muri bimwe mu bikora intwaro z'ubumara (nuclear atoms) hari agace kamwitiriwe (the "˜Mandela particle"), mu bwoko bw'abantu ba kera cyane mu mateka hari abamwitiriwe (Australopicus Nelson mandela) kandi no mu ndabo hari umurima wamwitiriwe mu gihugu cya Singapore (Paravanda Nelson Mandela), n'ahandi hantu harenga 100 hamwitiriwe ku isi.

Source : Umuseke.com

Uburyo 3 Nyakwigendera Nelson Mandela yahinduye ubuzima bw'abatuye Isi.

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo Nyakwigendera Nelson Mandela yapfuye afite imyaka 95, hari kuwa Kane tariki 05 Ukuboza 2013, akaba yari amaze igihe kigera ku mwaka afite ibibazo by'uburwayi , uyu musaza yapfuye afite amateka menshi harimo igihembo gikomeye cyitiriwe Nobel.

Inkuru ivuga ko Nelson Mandela yapfuye yababaje benshi mu batuye Isi ndetse inaba inkuru nshamugongo kubatuye ndetse n'abakomoka mu gihugu cya Africa y'Epfo.

Nelson Mandela yafunzwe igihe kingana n'™imyaka 27 yose yibera muri Gereza azira guharanira ukwishyira ukizana kwa muntu ndetse n'uburenganzira bw'abirabura by'umwihariko abanye Afurika y'Epfo, Bamwe mu mpuguke ndetse n'abanye politiki kugeza ubu bahamya ko Nelson Mandela ari umutagatifu muri Politikie ni nayo mpamvu ugiye kuvuga cyangwa kwandika kuri Nelson Mandela ntiwabona aho wandika gusa twe hano twifashshije ibitangazamakuru bitandukanye byagiye byandika kuri uyu mugabo nibwo rero twabateguriye ibintu bitatu bigaragaza uburyo Mandela yahinduye Isi. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Nelson Madiba Mandela (7)